• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Kamashashi, Akagari ka Mpushi Umurenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, hamenyekanye inkuru y'incamugongo ibika umubyeyi wari uri kugise wapfiriye nzira ataragezwa ku bitaro.

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi witwa Nagahozo Devotha, yafashwe n'inda bitunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu hanyuma yiyambaza umuturanyi kugira ngo amufashe kugera kwa muganga, noneho bageze mu nzira arava cyane kugeza ashizemo umwuka.
 
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yemereye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko iyo nkuru y’akababaro bayimenye ubwo uyu mubyeyi yari akimara kwitaba Imana.

Dr Nahayo avuga ko yavuye mu rugo iwe inda yamufashe ariko ko ubwo abari bamuherekeje bashakishaga uburyo yagera ku bitaro ariko ahita ahura n’ikibazo mu gihe atarabona ubutabazi bituma arapfa.

Ati “Yaba uyu mubyeyi ndetse n’umwana yari atwite bose nta numwe wagize amahirwe yo kubaho.”

Meya Nahayo avuga ko bohereje imodoka ijyana uwo mubyeyi mu Bitaro by’iKabgayi kugirango umurambo bawushyire mu buruhukiro.

Nahayo yihanganishije umuryango w’uyu mubyeyi, asaba ababyeyi ndetse n’abaturage muri rusange ko bajya bakora ibishoboka bagashishikariza ababyeyi batwite kujya kwa muganga mu gihe babonye ko bari hafi kubyara aho gutegereza kujyayo ku munota wa nyuma.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments