Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024, Nibwo abaturage batuye mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwulire Akagari ka Bicumbi, bakoze umuganda ngaruka kwezi bungukiyemo byinshi.
Nubwo hirya no hino muri uyu Murenge wa Mwulire habaga iki gikorwa cy'umuganda, hari aho wasangaga hakorwa ibikorwa bitandukanye byafashwe nk'umuti w'ikibazo cyari kibugarije aho nko mu Kagari ka Bicumbi, abaturage bafatanyije n'abayobozi batandukanye barimo n'ingabo basannye umuhanda wa Sabusaro-Nyagihanga, wari warangiritse kubera isuri.
Bamwe mu baturage bitabiriye uyu muganda, batangarije BTN ko uyu muganda wabafashije cyane kuko uyu muhanda wakozwe ubafasha byinshi ariko kuva wakwangirika wabagizeho ingaruka mbi kuko ngo ubuhahirane bw'abaturage bawukoresha bwari bwarakomwe mu nkokora ariko kuva ukozwe ubuzima bwabo bugiye kongera kuba bwiza.
Rivugiryayo Elias utuye mu mudugudu wa Sabusaro yagize ati" Kuva uyu muhanda wakwangirika ntitwongeye koroherwa n'ubuzima kuko nkatwe tujya kugurisha ibyo duhinga ku isoko dukoresheje amagare na moto wasangaga bitugora cyane ariko ubu twongeye kumwenyura".
Undi mubyeyi witwa Mukandagijimana Immacule wo mu mudugudu wa Nyagihanga, yabwiye BTN ko kuva uyu muhanda ukozwe, ikibazo cy'amazi yasenyeraga abaturage ndetse kandi ko imirima yatwarwaga n'isuri kitazongera kumvikana.
Agira ati" Turishimye kandi turanezerewe bitewe nuko amazi yadusenyeraga akanadutwarira imirima atazingera kutuzengereza".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwulire, ZAMU Daniel agaruka kuri iki gikorwa cyo gusana umuhanda, yatangarije BTN ko uyu muhanda wari waradindije iterambere ry'abahaturiye witezweho byinshi ndetse kandi ko akaga wari uteje kavuyeho kuko ubu ibinyabiziga bigiye kujya bihanyura ntankomyi.
Gitifu ZAMU, wasabye abaturage kuba abambere mu kuzamura iterambere ry'aho batuye, yaboneyeho jubashimira ndetse anabasaba gusigasira ibyagezweho.
Yagize ati" Mbere na mbere ndashimira cyane aba baturage ndetse n'abayobozi batandukanye barimo ingabo twafatanyije iki gikorwa. Kuva rero uyu muhanda usanywe bizabafasha byinshi yaba abagenda n'amaguru ndetse n'abakoresha ibinyabiziga mu rwego rw'ubuhahirane".
Amakuru nano BTN yabashije kumenya nuko inkomoko y'iri yangirika ry'umuhanda yaturutse ku iyangirika nanone ry'umuhanda, Ntunga-Rubona bitewe nuko amazi ahaturuka aboneza muri uyu muhanda wa Sabusaro-Nyagihanga.
Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:
Like This Post?
Related Posts