• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024, Nibwo umukozi w'Imana, Pasiteri Ezra Mpyisi yapfuye afite imyaka 102 y’amavuko.

Nyakwigendera wakunze kumvikana hirya no hino mu nsengero no mu bitangazamakuru ashishikariza abantu guha umwanya Imana, yitabye Imana yabarizwaga mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ari na byo byamuhesheje kuba mu Nama Nkuru y’Igihugu, yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa.

Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye kugeza mu 1960, ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, ku busabe bw’Ishyaka Parmehutu.

Mpyisi yaje kujya hanze nk’impunzi, arugarukamo mu 1997 rumaze imyaka itatu rubohowe. Nyuma yo kugaruka mu Rwanda yakunze kugaragara kenshi mu ibwirizabutumwa n’ibikorwa biteza imbere umuco nyarwanda, nk’aho ari umwe mu bashinze Inteko Izirikana igizwe n’abageze mu zabukuru baharanira ko umuco n’amateka by’u Rwanda bitasibangana.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments