Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama, Nibwo ku isaha ya saa Cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa none hari hamaze kuboneka imibiri 14 irimo abana bato babiri ariko batekereza ko hari indi mibiri ibiri ikirimo ku buryo ari yo irimo gushakishwa.
Iyi mibiri ni iy’abazize impanuka y’ubwato yakoreye mu kiyaga cya Mugesera gitandukanya Uturere twa Ngoma na Rwamagana, ni yo imaze kuboneka, mu gihe hagishakishwa indi ibiri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko impanuka ikimara kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024, imibiri itandatu ari yo yahise iboneka, ndetse abantu 31 barohorwa ari bazima.
Avuga ko impamvu igikorwa cyo kubashakisha cyatinze biterwa n’uko ubwato bwarohamye mu kiyaga hagati, bishoboka ko bari kure cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye RBA ko nta mpungenge z’uko hari iyaribwa n’imvubu cyangwa ingona.
Yagize ati “Iki kiyaga nta mvubu cyangwa ingona bibamo biheruka nko mu myaka 15 ishize, abaturage bavuga ko ntawuheruka kubica iryera bishoboka ko zagiye mu mugezi w’Akagera kuko hari aho bihurira kandi Mugesera ni ikiyaga gikoreshwa cyane n’abaturage kandi ingona n’imvubu ntibijya byihanganira kuba ahantu hari abantu benshi.”
Yavuze ko mu birimo kugora abakora ubutabazi ari uko amazi y’ikiyaga cya Mugesera asa nabi ku buryo abantu batabasha kureba kure ndetse n’isayo ku buryo abarohamye batabasha kuzamuka nk’uko bigenda mu kiyaga gifite umusenyi hasi.
Yavuze ko uwari utwaye ubwato yavuye mu mazi ari muzima ndetse afasha n’abandi gushakisha abarohamye ariko nyuma ngo aburirwa irengero ku buryo arimo gushakishwa kugira ngo yisobanure ku burangare yagize bwo gupakira ubwato birenze urugero.
Imibiri 14 yahise ishyingurwa mu irimbi rya Karenge ryo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.