• Amakuru / MU-RWANDA
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, Nibwo mu Karere ka Huye mu murenge wa Tumba, Akagari ka Gitwa, mu Mudugudu wa Rimba, Umusore ukekwaho ubujura yajyanywe ku Bitaro bya Butaro nyuma yo kuribwa n'imbwa yasanze mu rugo rw'umuturage.

Amakuru aturuka mu baturage bahaturiye, avuga ko ibi byabaye mu masaha ashyira saa munani n’igice z’ijoro, aho umusore w’imyaka 22 yagiye kwiba mu rugo rwa Pasiteri Ndayishimiye Léonard ari kumwe na bagenzi be.

Aba baturage bamubonye, bavuga ko ngo icyo gisambo,imbwa zagifatiye mu rupangu rw’uwitwa Pasiteri Ndayishimiye Leonard maze zikamurya ibice byinshi by’umubiri,maze agakizwa n’amaguru hamwe na bagenzi be.

Uyu Singirankabo, ngo yagerageje kwiruka kuko ibikomere byari bigishyushye,ariko ageze mu kabande ko mu mudugudu wa Rimba intege ziracika ahita aryama aho,ari naho mu rukerera abaturage baje kumusanga yananiwe gukomeza urugendo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Gitwa ibi byabereyemo, Ingabire Charlotte yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iby’aya makuru, avuga ko uyu muntu wariwe n’imbwa hari amakuru yari asanzwe ahari y’uko ari umujura.

Yagize ati “Yariwe n’imbwa aje kwiba mu mu mudugudu wa Berwa. Ubu yajyanwe mu bitaro bya Kabutare ariko ararembye’’.
Ingabire yakomeje agira ati “Ba nyir’urugo baduhaye ubutumwa bugufi kuri telefone bavuga ko batewe gusa bakaza kugenda ariko ko hari umuntu imbwa zariye. Ngo uwo muza kubona mumenye ko ari we’’.

Gitifu Ingabire yongeyeho ko ibindi bisambo bibiri bari kumwe byaburiwe irengero mu gihe undi we yafashwe kubera izo mbwa zari zamuciye intege.

Uretse ubu bujura buvuzwe,mu mirenge ya Tumba na Ngoma mu bice byegereye Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye hakunze kumvikana ubujura cyane cyane ubushikuza amasakoshi, ibikapu na telefone.

Ababukora ngo bahita birukira mu ishyamba ryitwa irya ‘IRST’,ibintu bibangamiye cyane abanyeshuri bo muri Kaminuza ndetse n’abaturage bo muri biriya bice.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments