Gasabo: Bahangayikishijwe na ruhurura zigiye kubagwishaho amazu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-23 12:01:15 Amakuru

Abatuye umudugudu wa makawa mu murenge wa Jabana akarere
ka Gasabo nibo bashyira mu majwi bagenzi babo kudafata amazi
aturuka mu ngo zabo kuba intandaro yo kwangiza ibikorwa byabo
harimo gutwara amazu biturutse kumukoki wavutse muri aka
gace ukomeje kwiyongera uko bwije nuko bukeye ibyo baheraho
basaba ko bajya bafata bajya bafata amazi atazabamaraho
ibyabo

Umunyamamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana
Shema Jonas asa nutemeraneza ko iyi ruhurura yaturutse kumazi
ava muri bamwe mubaturage avugako ubundi buri muturage
agomba gufata amazi aturuka mu rugo rwe agatanga ikizere ko iyi
ruhurura nayo izubakwa mu maguru mashya.

Nubwo umunyamabanga nshingwabikorwa wuyu murenge wa
Jabana atanga ikizere ko iyi ruhurura izubakirwa Ikibazo cyo
kudafata amazi kumazu muri aka gace abahatuye bavugako
kimaze gufata indi ntera kuko bigoranye kuba wabona inzu ifite
bumwe mu buryo bwo gufata amazi burimo ibigega , amafosi
nibundi.
INKURU IRACYARI KUNOZWA,...

Louis Patric Muhirwa/Bplus TV

Related Post