Perezida Kagame yakomoje ku bihuha byavugaga ko yapfuye

Yanditswe na: NIYONSENGA Schadrack 2025-07-04 15:43:22 Amakuru

Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane iz’abavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda hakwirakwiye amakuru y’ibihuha yavugaga ko Perezida Kagame ngo yapfuye.

Abakwirakwizaga ibyo bihuha bishingikirizaga ahanini ngo ku kuba yari amaze iminsi atagaragara mu ruhame gusa nta numwe wasobanuraga icyaba cyaramwishe, aho yaba yaraguye cyangwa ngo bagaragaze irindi shingiro ry’ayo makuru batangazaga.

Icyakora n’ubwo nta bimenyetso byatangirwaga aya makuru, ibyagaragaraga mu bitekerezo byatangwaga kuri ayo makuru byagaragazaga ko umubare munini w’abakurukira abo bayatangazaga basaga n’abamaze kubyizera ko koko umukuru w’u Rwanda yaba yarapfuye.

Ku rundi ruhande ariko hari bamwe mu banyarwanda bataripfana bamaganiraga kure ibyo bihuha bakabwira ababikwirakwizaga ko urwo bacira umukuru w’igihugu nabo ruje rutabarebera izuba kuko nta wumenya uwo rutwara n'igihe rumutwarira (twese turi abakandida barwo).

Ibimeze nk’ibyo ni byo na Perezida Kagame yasubije ubwo yari abajijwe niba ntacyo ashaka kuvuga kuri ibyo bihuha aho yavuze ko ntacyo ikiremwa muntu cyakora ngo gihagarike urupfu iyo rwaje.

Ati “Abantu bafatwa na COVID, bafatwa n’ibicurane, bafatwa n’inkorora. Yewe n’imitima yabo, abantu baba bagenda umutima ugahagarara bakikubita hasi, abo se si abantu? Hari n’ubwo umuntu aba avuga undi, amvuga nabi anyifuriza ibibi hanyuma mu bihe mukimbona ahubwo we ubu yarapfuye. (Aseka), kandi ni ibintu ntafite icyo nakoraho, gusa kubera ko aba bantu ni ibiremwa kimwe nk’abandi.”

Umukuru w’igihugu yanashimangiye ko imyumvire nk’iyi yo kwifuriza abandi urupfu abantu bakabyita politiki ari ubuswa anashimangira ko biri mu byo u Rwanda rwibohoye mu myaka 31 ishize hasoje urugamba rwo kubohora igihugu, ati “Ariko iyi ni imwe muri politiki ntekereza ko twibohoyeho nk’igihugu, birenze n’ubugoryi, ntibyumvikana. Wenda wakwishima ubonye uwo wanga bamutwaye mu isanduka bagiye kumushyingura. Aho wenda wakwishima uti turamukize, Rero sinumva intego na politiki irimo aho, hagati aho ariko nibura ubwo ubajije icyo kibazo (ambwira umunyamakuru wari ubimubajije), Gira icyizere ko ari njye uri hano mwicaranye. Ntabwo ari undi.”

Si ubwa mbere aba bayita abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bakwirakwije ibihuha bivuga ko Perezida Kagame yapfuye kuko hari n’ubwo byakwirakwijwe na Faustin Twagiramungu waje gupfa mu Ukuboza 2023 aho yari yakwirakwije iki gihuha nabwo imbere mu batemera ubutegetsi bwa Perezida Kagame kirafata kandi kirakundwa ariko nyuma baza gutungurwa no kubona Perezida Kagame ari muzima ndetse yibereye mu kazi ke bisanzwe.

 

Related Post