Ku wa Gatatu tariki ya 31 Mutarama 2024, Nibwo Ukraine n'u Burusiya byahererekanyije imfungwa z'abasirikare nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi hagati y'ibihugu byombi.
Aya makuru yamenyekanye nyuma yuko Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ibitangaje ko nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi bihuza iki gihugu ndetse na Ukraine, ibihugu byombi byahererekanyije imfungwa, Ukraine iha u Burusiya abasirikare 195 ku rundi ruhande nabwo buha ubutegetsi bwa Kyiv izindi mfungwa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko ari 207.
Ni wo mubare munini w’imfungwa ibihugu byombi bihererekanyije kuva u Burusiya bwashoza intambara kuri Ukraine mu myaka ibiri ishize.
U Burusiya bwatangaje ko aba basirikare babwo barekuwe, babaga ahantu habi cyane, aho ubuzima bwabo bwari mu kaga, butangaza ko bazajyanwa mu Murwa Mukuru Moscow kwitabwaho, ariko hagati bakaba bari guhabwa ubuvuzi bw’ibanze.
Ku rundi ruhande Perezida Zelensky yemeje ko na bo bakiriye imfungwa zabo z’intambara, ariko atangaza umubare utandukanye, aho kuri Télégramme yavuze ko “abahungu bacu bageze mu rugo. Abasore 207”, icyakora abo 12 yarengejeho ntiyasobanura aho baturutse.
Perezida Zelensky yashimiye abayobozi b’igihugu cye barimo ukuriye ubutasi, Kirill Budanov ndetse na mugenzi we ukuriye ibiro bya perezida, Andrey Yermak bagize uruhare mu biganiro byahuje igihugu cye na Ukraine, nk’uko Ikinyamakuru cyo mu Burisiya cya RT.
Uku guhererekanya imfungwa byagombaga kuba mu cyumweru gishize ariko indege y’u Burusiya yari itwaye imfungwa za Ukraine yahanukiye mu Burusiya mu gice cya Belgorod gihana imbibi na Ukraine mu Burasirazuba, abagera kuri 74 barimo imfungwa z’intambara n’abandi barahagwa nkuko Theguardian ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Like This Post?
Related Posts