Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Gashyantare 2024, Nibwo abaturage bo mu mudugudu wa Gakukumbu, Akagari ka Kabilizi mu murenge wa Rugerero akarere ka Rubavu, batunguwe n'inkuru mbi y'urupfu rw'umwana w'umukobwa w'imyaka 13 wapfuye akubiswe n'inkuba.
Amakuru avuga ko urupfu rwa nyakwigendera witwa Uwajeneza Dorcas rwahungabanyije nyirakuru, ubwo abantu bari bavuye mu birori by’umunsi w’intwari nibwo muri aka kace haguye imvura yumvikanyemo inkuba idasanzwe.
Umunyamabanganga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nsabimana Mvano Etienne yavuze ko ubusanzwe aka gace kadakunze kwibasirwa n’inkuba.
Ati “Tuributsa abaturage ko igihe cyose imvura yaguye bajya batandukana n’ibyuma, bakirinda kugama mu biti n’ibindi byose byabakururira akaga ko gukubitwa n’inkuba”.
Iri sanganya rikimara kuba, ubuyobozi bw’akarere bwohereje imbagukiragutabara, umukecuru ajyanwa ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo yitabweho n’abaganga.
Like This Post?
Related Posts