• Amakuru / MU-RWANDA
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Mwulire, bishimira akamaro ka gahunda yo kwanzuza abashyitsi binjiye mu midugudu bitewe nuko ituma hagati yabo babana baziranye ntarwikekwe.

Viateur Nahimana, utuye mu Kagari ka Bicumbi mu mudugudu wa Sabusaro, mu kiganiro yagiranye na BTN, yavuze ko abahatuye bungurana ibitekerezo bibafasha gutera imbere no guteza imbere aho batuye kubera ko ntarwikekwe baba bafite ugereranije no mu myaka yo hambere aho wasangaga umuntu abyuka akabona umuntu ariko atazi aho ava n'aho aturuka.

Yagize ati" Ubu tubanye neza kandi twungurana ibitekerezo byadufasha gutera imbere hagati yacu n'igihugu muri rusange".

Nahimana kandi akomeza avuga ko iyi gahunda yo kwanzuza abashyitsi binjiye aho batuye, iherutse kubafasha gufata umugizi wa nabi wari uturutse mu kandi gace.

Ku rundi ruhande ariko hari n'aho iyi gahunda itubahirizwa nkuko Rudasingwa Jean de Dieu utuye mu kagari ka Ntunga mu mudugudu wa Ntunga yabitangarije BTN aho anavuga ko bituma abayobozi babana bishishanya n'abaturage  dore ko ngo iyo hari abinjiye bakaba mu muryango runaka akenshi bituma muri ako gace hiyongera ubujura n'ubugizi bwa nabi.

Agira ati" Iyi gahunda ni nziza pe ariko hari aho itubahirizwa kandi bikagiraho ingaruka mbi abahatuye aho usanga ubujura bukorwa n'abatazwi".

Rudasingwa yaboneyeho gusaba ubuyobozi gushyira mu bikorwa iyi gahunda kuko byakongera umutekano ukunda guhungabanywa n'utubari.

No mu Mujyi wa Kigali, abahatuye barimo Nshamihigo Thomas utuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru, batangarije BTN ko basanga iyi gahunda yubahirijwe byakongera umutekano ndetse bikanongera iterambere ry'igihugu.

Ku murongo wa Telefoni, Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwulire, Zamu daniel aganira na BTN kuri iyi gahunda yo kwanzuza abaturage, Yashimiye abaturage n'abayobozi bayubahiriza ariko anenga abayigendera kure.

Gitifu ati" Iyi gahunda ni nziza cyane kuko ifasha impande zombi yaba abaturage cyangwa abayobozi. Ndashimira cyane abayubahiriza ariko nkananenga abatayubahiriza bityo rero nkaba mbakangurira kuyubahiriza".

Mu gihe iyi gahunda yo kwanzuza abaturage  aho idashyirwa mu bikorwa yakubahirizwa, byatuma abaturage barushaho kubana bizerana cyane ko hari aho umwe agera bagatangira kumwibazaho kandi wenda ari uwingirakamaro.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments