• Amakuru / MU-RWANDA
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Gashyantare 2024, Nibwo Inzego z’Umutekano zafashe abagabo batatu bakekwaho kwicira Kavamahanga Evariste bamusanze ku ibutike yarariraga mu Mudugudu wa Nyagacyamu, Akagari ka Ruli,  Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Amakuru avuga ko Inzego z’Umutekano zakomeje gukurikirana abo bagizi ba nabi, kuva icyo gihe nyakwigendera akimara gupfa.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace kabereyemo icyo cyaha cy’ubugizi bwa nabi, bavuga ko abo bantu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Kavamahanga, inzego z’umutekano zafashe ni  Hakizimana Bernard w’Imyaka 20 y’amavuko, Niyonkuru Faustin w’Imyaka 20 y’amavuko na Rukundo Christian w’Imyaka 40 y’amavuko bose batuye mu Mudugudu wa Gakombe, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe.

Aba bagabo bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu mu Murenge wa Nyamabuye mu gihe bategereje ko dosiye yabo ishyikirizwa ubushinjacyaha nkuko UMUSEKE ubitangaza dukesha iyi nkuru.

Kavamahanga Evariste yishwe afite Imyaka 28 y’amavuko,  akaba yarakomokaga mu Karere ka Nyamagabe akaba yari yaraje iMuhanga kuhashakisha Ubuzima.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments