Ku wa Gatatu tariki ya 31 Mutarama 2024, Nibwo mu Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, hamenyekanye inkuru y'umugore witwa Bazabagira Apolonie ukekwaho kwica umugabo we amuteye icyuma mu gatuza.
Bamwe mu baturage batuye muri aka gace bashenguwe na nyakwigendera witwa Tuyizere Fidere, batangarije BTN ko bashenguwe n'urupfu rwe bitewe nuko yari umugabo w'imico myiza kandi abana neza n'abaturage.
Aba baturage kandi bavuga ko intandaro y'uru rupfu rwa Tuyizere bikekwa ko yishwe n'umugore we uzwi ku izna rya Asia bari basanzwe bakorana akazi ko gucuruza inyama, ngo ari amafaranga Ibihumbi Makumyabiri by'Amafaranga y'u Rwanda(20.000 Frw).
Umukuru w’Umudugudu w’Umurinzi mu Kagari ka Katabaro, Hategekimana Adophe, yahamirije aya makuru BTN, avuga ko umugore wa nyakwigendera.
Nyakwigendera apfuye asize umwana w'uruhinja rw'amezi Atandatu yabyaranye n'ukekwaho kumuvutsa ubuzima.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
NDAHIRO Valens Pappy/BTN TV
Like This Post?
Related Posts