Isosiyete y’ikoranabuhanga izwi nka Zubacx Ltd ikunzwe n'abatari bake kubera gutanga serivisi zinoze z’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali ndetse no hanze y'u Rwanda, yahawe icyemezo mpuzamahanga cy’ubuziranenge kizwi nka ISO 9001:2015.
Ni amakuru yamenyekanye ubwo hashyirwaga hanze itangazo rigenewe abanyamakuru ryerekana ko Zubacx yiyemeje gutanga ibikoresho bifite ireme ndetse na serivisi nziza mu rwego rwo kongera ibyo ikora.
Austin Bareme, Umuyobozi Mukuru wa Zubacx Ltd, yijeje abagana iyi sosiyeti ndetse n'abandi ko intego nyamukuru yayo ari ugutanga serivisi nziza ku bakiriya babo.
Yagize ati “Zubacs yishimiye guhabwa icyemezo cya ISO 9001:2015, ibi biremeza ko tuzahora dushyize imbere ibyifuzo by’abakiriya. Biragaragaza ukwiyemeza kwacu ko kugera ku cyiza. Ni intambwe nini yatewe kuri twe ariko no ku bakiriya bacu”.
Ubuyobozi bwa Zubacx kandi buvuga ko icyemezo mpuzamahanga cy’ubuziranenge cyaturutse ku bwitange bwa Zubacx mu gutanga, installation no gushyiraho ikoranabuhanga mu itumanaho.
Abakiriya ba Zubacx bazungukira byinshi kuri iki Cyemezo mpuzamahanga cy’ubuziranenge cya ISO 9001: 2015 yahawe.
Ibi ngo bizatuma abakiriya bashobora kugirira ikizere muri Zubacx no gutanga ibisubizo byujuje ubuziranenge mu ikoranabuhanga na serivisi.
Icyemezo cya ISO 9001:2015 kigaragaza ibicuruzwa aho biri mu nzira bifite umutekano, bigakurikiranwa kugeza bigejejwe ku mukiriya.
Zubacx Ltd ni isosiyete imaze imyaka 15, ikaba ifite icyicaro i Kigali ikaba ikorera mu bihugu Bitanu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, hakiyongeraho n’igihugu cya Ghana na Etiyopiya.
Like This Post?
Related Posts