Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024, Nibwo Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, bwatangaje ko kajugujugu yabwo yarasiwe muri teritwari ya Masisi .
MONUSCO yashyize hanze itangazo rigira riti “Kajugujugu ya MONUSCO yari itwaye ibikoresho by’ubuvuzi yarashwe n’abo bikekwa ko ari abarwanyi ba M23 hafi ya Karuba, teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Abarinzi b’amahoro babiri bakomeretse, umwe muri bo yakomeretse cyane.”
Amafoto yafashwe iyi kajugujugu ubwo yari imaze kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma, agaragaza ibirahuri byayo by’imbere byatobowe n’amasasu.
Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Stephane Dujarric, yasobanuye ko abakomeretse ari abasirikare ba Afurika y’Epfo.
Umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, yamaganye bikomeye iki gitero, yibutsa ko kibaye nyuma y’igihe kigera ku mwaka indi kajugujugu yayo irashwe, umusirikare wo muri Afurika y’Epfo wari uyirimo akahasiga ubuzima.
Bintou yibukije ko kugaba igitero ku barinzi b’amahoro b’uyu muryango ari kimwe mu bigize ibyaha by’intambara nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Karuba imaze iminsi iberamo imirwano ihanganishije ingabo za RDC n’umutwe wa M23. Ntabwo ubuyobozi bw’uyu mutwe bwagize icyo buvuga ku ruhare ukekwaho muri iki gitero cya kajugujugu ya MONUSCO.
Like This Post?
Related Posts