Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Gashyantare 2024, Nibwo Perezida wa Sénégal, Macky Sall yatangaje ko yasinye iteka rikuraho itariki y’Umukuru w’Igihugu yari kuzaberaho yari ateganyijwe ku wa 25 Gashyantare 2024.
Ibi Mackcy Sall yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku baturage kuri uyu wa Gatandatu, mu gihe abagize Inteko Ishinga Amategeko bagisuzuma iby’abacamanza babiri bo mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga kuko ubunyangamugayo bwabo mu rugendo rwo kwitegura amatora bwashidikanyijweho.
Ishyaka Riharanira Demokarasi muri Sénégal [SDP] kuru uyu wa Gatanu ryari ryandikiye Inteko Ishinga Amategeko risaba ko aya matora yasubikwa kubera ibikorwa bimwe na bimwe ryagiye rigaragaza ko byazaba inkomyi bigatuma amatora ataba mu mucyo.
Umukandida w’iri shyaka, Karim Meïssa Wade, umuhungu wa Abdoulaye Wade yangiwe kwiyamamaza muri aya matora. Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwamukuye ku rutonde muri Mutarama, ruvuga ko yohereje kandidatire ye nk’umuntu ufite ubwenegihugu bubiri bityo atemerewe guhatanira kuyobora igihugu nkuko Aljazeera ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Uru rukiko rwari rwasohoye urutonde rw’abakandida 20 batarimo Karim n’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi Ousmane Sonko.
Perezida Sall yatangaje ko muri Mata azaha ubutegetsi uzatorerwa kumusimbura, ariko ahita akuraho Minisitiri w’Intebe wo mu ishyaka riri ku butegetsi, bivugwa ko ari we ategurira kumusimbura.
Ni ubwa mbere muri Sénégal habayeho ibikorwa byo gusubika amatora y’Umukuru w’Igihugu. Inshuro enye habayeho guhererekanya ububasha binyuze mu matora, kuva mu 1960 igihugu cyabona ubwigenge, zatumye bamwe bemeza ko ari kimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika bibamo demokarasi isesuye.
Like This Post?
Related Posts