• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Gashyantare 2024, Nibwo Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, gusambanya ku gahato n’iyicarubuzo, yemeye ibyaha byose aregwa mu iburanisha mu mizi ry’urubanza rwabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ibi byaha Kazungu yabyemeye, ubwo umucamanza wari utangiye iburanisha mu rubanza rwe, yamusabaga kugira icyo avuga ku byaha ashinjwa aribwo yasubije inteko iburanisha ati “Ndabyemera”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko akurikiranyweho ibyaha 10 yakoze mu bihe bitandukanye kuko amakuru yatangiye kumenyekana mu 2022.

Bwagaragaje ko abo yicaga, yabashukishaga amayeri ko agiye kubaha akazi. Abo yagezaga iwe, yabateraga ubwoba, akababwira ko agiye kubica, ko azica n’imiryango yabo nibatamuha ibyo abasabye.

Ni nabyo byatumaga bamwe bamuha amafaranga abandi bakamwandikira ko bamugurishije ibyo batunze mu nzu zabo n’ibibanza.

Bwagaraje ko ibyo bitagarukiye aho ahubwo yamaraga kubona ibyo ashaka ntibimubuze kubica.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments