Kuri uyu wa gatanu tariki ya 09 Gashyantare 2024, Nibwo Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya Kazungu Denis ibyaha bumukurikiranyeho, agahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw.
Ubu busabe bwaje nyuma yo gusobanura imikorere y’ibyaha uko ari 10 bumukurikiranyweho ndetse na we akaburana abyemera byose, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko yahanishwa igifungo cya burundu.
Kazungu Denis, akimara gusabirwa ibihano yahise ahabwa ijambo ngo agire icyo avuga ku byo yasabiwe, asaba imbabazi no gukugabanyirizwa ibihano.
Ati “Ndasaba imbabazi, ngasaba ko nagabanyirizwa ibihano. Ndasaba imbabazi ntakambira urukiko, ntakambira abo nakoreye ibyaha, umuryango nyarwanda, ngasaba imbabazi no kwihangana ku bo nateje ingaruka mu rugendo rw’ubuzima turimo.”
Kazungu Denis kandi yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu imbabazi n’abanyarwanda muri rusange nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ati “Ndasaba imbabazi cyane cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuba yaradutoje kuba intore nkaba narabaye ikigwari. Yadutoje kwihangana ariko sinigeze mbigaragaza.
Ndasaba imbabazi cyane cyane abana natwariye ababyeyi, n’ababyeyi natwariye abana babo.”
Mu gihe Kazungu Denis yasabaga imbabazi ku byaha aregwa, abari mu rukiko kwihangana byanze bahita basuka amarira.
Umunyamategeko we, Me Murangwa Faustin, yasabye urukiko kugabanyiriza uwo yunganira ibihano cyane ko harimo impamvu nyoroshyacyaha zishingiye ku kuba yaremeye ibyaha byose ndetse agatanga n’amakuru yuzuye ku nzego z’iperereza.
Like This Post?
Related Posts