• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, Nibwo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Musange, mu Kagari ka Masizi, mu Mudugudu wa Rwina, hamenyekanye amakuru y'impanuka y’ikirombe cyagwiriye abantu babiri bahita bapfa.

Ni amakuru avuga ko abantu batatu aribo bagiye gucukura muri iki kirombe amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, birangira babiri kibaguyeho.

Uwahaye amakuru itangazamakuru ariko utashatse ko umwirondoro we ujya ahabona, yavuze ko bamenye urupfu rw’aba bantu mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru saa Tatu, bivuzwe n’uwo bari kumwe waje atabaza kuko we yabashije kurokoka kitamugwiriye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musange, Hitimana Jean de Dieu, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iby’aya makuru, avuga ko abacukuraga aya mabuye babikoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “ni abantu batutu bagiye gucukura amabuye y’agaciro ahantu hatemewe, maze umwe muri bo wabashije guhunga aba ari we utanga amakuru. Abapfuye ni Ntawuziyandemye Froduard w’imyaka 39 na Bizimana Athanase w’imyaka 18.”

Gitifu Hitimana yakomeje avuga ko aho hantu bacukuraga amabuye ari ahantu hatagituwe kuko ari mu manegeka hagati y’imisozi, hakaba hari haherutse gutengurwa n’isuri ku buryo abahacukuraga bagiye bakurikiye umukoki wahacitse bakajya kuwucukuramo.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments