Kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024, Nibwo Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyatangaje ko igisasu cyaguye mu birindiro byacyo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyica abasirikare babiri, abandi batatu barakomereka.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na SANDF, rivuga ko iki gisasu cyaguye ku birindiro kuri uyu wa Gatatu.
Rigira riti “Saa saba n’iminota 30, igisasu cya Mortier cyaguye mu imbere mu birindiro by’ingabo za Afurika y’Epfo. Abasirikare 2 ba SANDF bapfuye, abandi 3 barakomereka. Abakomeretse bajyanwe mu bitaro i Goma kugira ngo bavurwe.”
SANDF yasobanuye kandi ko iby’iki gisasu birimo urujijo, bityo ko harakorwa iperereza kugira ngo aho cyaturutse n’uko cyarashwe bimenyekane.
Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo biherutse gutangaza ko kugeza mu Ukuboza 2024, iki gihugu kizohereza muri RDC abasirikare 2900.
Tariki ya 2 Gashyantare, abandi basirikare babiri ba Afurika y’Epfo bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, barashweho, bakomerekera muri kajugujugu yavanaga inkomere ku rugamba.
Kuva tariki ya 15 Ukuboza 2023, ingabo za Afurika y’Epfo ziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) bwo kwifatanya n’ingabo za RDC mu rugamba zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.