• Amakuru / MU-RWANDA
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2024, Nibwo mu karere ka Gakenke mu Murenge wa Coko Akagari Kairima mu Mudugudu wa Matovu, Inkuba yishe ikubise abantu bane muri Batandatu bari bagiye gusengera mu ishyamba ahazwi nko ku giti cy’ishaba.

Ni amakuru yatanzwe n’umubyeyi wari uhanyuze avuye kuvuza umwana ku Kigo Nderabuzima cya Coko, ubwo yari anyuze kuri iki giti cy’ishaba ubusanzwe hari igicumbi cy’ubukerarugendo hanyuma abona imirambo maze yihutira gutabaza abaturage n'inzego z’ubuyobozi zirimo n'iz’umutekano zirahagoboka bajyanwa kwa muganga.

Kugira ngo bamenye ko bari baje gusenga iruhande rw’imirambo yabo hari Bibiliya n’ibikapu byabo.

Muri abo babiri barokotse umwe bigaragara ko yaguye igihumure undi we arakomereka arimo kwitabwaho n’abanga avurwa ibikomere.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jeans Bosco yemeza iby’aya makuru, asaba abaturage kwirinda kugama ahantu hatemewe mu gihe cy’imvura kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati ” Nibyo abaturage 6 bakubiswe n’Inkuba 4 bahita bapfa abandi 2 barakomereka .Abakomeretse boherejwe ku Bitaro bya Ruli barikwitabwaho n’Abaganga.”

Yakomeje agira ati “Icyo tubwira abaturage mu kwirinda inkuba bakurikiza Inama bagirwa n’Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere. Birinda kugama munsi y’Ibiti, kujya mumazi imvura ingwa, gucomeka ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi mu mvura.”

Kugeza ubu abitabye Imana banjyanywe mu Bitaro kugira ngo imiryango yabo yitegure kubashyingura.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko bwiteguye kubatabara ku bufatanye na MINEMA mu rwego rwo kubafata mu mugongo
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments