Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ,Paul KAGAME yageze i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inama ya 37 y’Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma bagize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iteganyijwe gutangira ku wa 17-18 Gashyantare 2024.
Ni inama yitezweho kwigirwamo cyane ibibazo bitandukanye byiganje ku mugane wa Afurika byumwihariko ikibazo cy’umutekano.
Iyi Nama kandi igiye kuba mu gihe muri Senegale, abaturage bari gusaba Perezida Macky Sall kuva ku butegetsi ahubwo hagashyirwaho amatora mashya.
Biteganyjwe kandi iyi nama iri buvugirwemo ibibazo by'umutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Like This Post?
Related Posts