Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gashyantare 2024, Nibwo umusore w'imyaka 24 wo mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Mwirute, mu Mudugudu wa Nyarubuye, yapfuye akimara kugwirwa n'ikirombe.
Bamwe mu baturage barimo abaturanyi ba nyakwigendera witwa Ishimwe Evode, batangarije BTN ko uyu musore wapfuye yari asanzwe ajya gushakira amaramuko muri iki kirombe hanyuma akajya kugurisha amabuye n'umugabo witwa Nteziryayo Syliver uzwi nka Ryayo.
Umwe muribo yavuze ko iki kirombe cyamwambuye ubuzima kugeza ubu ntamuntu uzwi ugikoresha uretse abantu barimo abakiri bato ariko bibumbiye mu itsinda rizwi nk'abahebyi(abajura) ricukuramo hanyuma rikajya kugurisha umusaruro bavanyemo uyu mugabo uzwi nka Ryayo uri gushinjwa kuba intandaro z'impfu z'abamaze kuhaburira ubuzima.
Yagize ati" Cyamugwiriye yari asanzwe ajya kuhahigira amaramuko. kugeza ubu rero ntamuntu uzwi ugikoresha uretse abahebyi(abajura) bajya kugicukuramo hanyuma bakajyanira umusaruro Ryayo".
Aba baturage kandi, batangaza ko uyu mugabo witwa Neziryayo akwiye gukurikiranywa ndetse umuryango wa nyakwigendera ugahabwa impozamarira cyane ko yari akiri muto.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge wa Rukoma, MANDERA Innocent, mu kiganiro yagiranye na BTN ku murongo wa telefoni, yahamije iby'uru rupfu ndetse anavuga ko uyu mugabo 'Ryayo' bivugwa ko akorana n'abo biyita abahebyi atari amuzi ariko bagiye kumukurikirana noneho basanga koko aribyo agahita atabwa muri yombi.
Agira ati" Nibyo koko twamenye ayo makuru mu gitondo ku isaha ya saa Moya zishyira saa mbiri naho ku bijyanye n'uwo mugabo bivugwa ko abagurira ibyo bavanye mu kirombe ntabyo twari tuzi ariko tugiye kubikurikirana hanyuma nidusanga ar'ukuri arahita atabwa muri yombi atangire akuririkiranywe".
Gitifu MANDERA wafashe mu mugongo umuryango wa nyakwigendera, yaboneyeho gusaba abaturage kwitwararika bagakorera mu murongo mwiza ntibijandike mu byatuma bakora icyaha ndetse n'ibyabambura ubuzima.
Andi makuru BTN yamenye n'uko iki kirombe mbere cyakoreragamo Kompanyi yitwa KOMIKA kugeza ubu igitegereje ibyangombwa biyemerera kongera gukoreramo, kimaze kugwamo abandi bantu barimo Siboniyo Janvier w’imyaka 28 y’amavuko, umuturage wari utuye mu Murenge wa Ngamba, Akagari ka Kazirabonde, Umudugudu wa Gatare mu mwaka wa 2021 ndetse n'umwana w'imyaka 13 wagwiriwe n'ikirombe witabye Imana mu 2023.
Mu rwego rwo kugabanya impfu z'abahapfira, abaturage begereye iki kirombe, barasaba ubuyobozi kugifunga burundu.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
IRADUKUNDA Jeremie/BTN TV
Like This Post?
Related Posts