Ubwo yaganiraga n'itanghazamakuru i Nairobi kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024, Raila Odinga usanzwe atavuga rumwe na Leta ya Kenya yatangaje ko yiteguye gutanga kandidatire izamwemerera kuyobora afurika yunze Ubumwe.
Raila Odinga wabaye Minisitiri w’intebe, yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose akayobora uyu muryango dore ko ngo na mbere yari afite umwanya uhagarariye AU ushinzwe ibikorwa remezo.
Raila wari uherekejwe n’uwahoze ari perezida wa Nigeriya, Olusegun Obasanjo, yavuze ko yagishije inama nyinshi kuri iki gitekerezo.
Obasanjo yavuze ko ari igihe gikwiye kugira ngo umuntu ukomoka muri Afurika y’Iburasirazuba ayobore Komisiyo ya AU kandi yizera ko Odinga azaba umukandida ukomeye.
Yagize ati: "Dukeneye umuntu ufite uburambe, umuntu wumva ibintu turimo ndetse n’umuntu ukomoka muri Afurika y’Uburasirazuba."
Ikinyamakuru standardmedia dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Odinga kuba yarakoze imirimo mu Muryango w'Abibumbye, UN, bimuhesha icyizere n’ibyiyumviro byo gusimbura Amb Moussa Faki Mahamat wagiye kuri uyu mwanya mu 2021.Ni manda biteganyijwe ko izarangira mu mwaka utaha wa 2025.
Like This Post?
Related Posts