Kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024, Nibwo Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Sénégal, rwavuguruje icyemezo Perezida Macky Sall aherutse gufata cyo kwigiza inyuma amatora y'umukuru w'igihugu.
Uru rukiko rwanzuye ko ibikorwa byo kwigiza inyuma amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuwa 25 Gashyantare binyuranyije n’amategeko, runatesha agaciro iteka rya Perezida Macky Sall riyimurira mu Ukuboza 2024.
Umwanzuro w’uru rukiko wasinyweho n’abacamanza barindwi, ugaragaza ko batesheje agaciro iri teka, ko igikorwa cyakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko tariki 5 Gashyantare 2024 cyo kwimurira amatora tariki 15 Ukuboza 2024 kinyuranyije n’Itegeko Nshinga nkuko Aljazeera ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Aba bacamanza bavuga ko bisunze imwe mu ngingo z’amategeko ivuga ko nta muntu ufite ububasha bwo guhindura umubare wa manda y’Umukuru w’Igihugu cyangwa ngo yongere igihe igomba kumara.
Byari biteganyijwe ko amatora aba kuwa 25 Gashyantare, Macky Sall agatanga ubutegetsi ku wayatsinze muri Mata 2024.
Like This Post?
Related Posts