• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2024, Nibwo muri Ethiopia i Addis Ababa, habereye inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yahuriyemo Nyakubahwa Parezida Paul KAGAME na Félix Antoine Tshisekedi uyobora DRC.

Perezida Paul Kagame na bagenzi be barimo , William Ruto, João Lourenço na Cyril Ramaphosa bahuriye muri Ethiopia mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano muke kimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Muri iyi nama ya 37 y’Inteko Rusange isanzwe y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yitabiriwe kandi n'abandi bayobozi batandukanye barimo William Ruto, João Lourenço, Cyril Ramaphosa, Perezida wa Angola, João Lourenço, umaze igihe ari n’umuhuza mu kibazo cya Congo.
Yagize ati “Intego y’iyi nama ni ukurebera hamwe uburyo habaho guhagarika imirwano hagati y’Ingabo za RDC n’umutwe wa M23, ndetse hakarebwa uburyo habaho ibiganiro hagati ya Perezida Paul Kagame na mugenzi we, Tshisekedi, kuko ikibazo cy’umutekano muke kiri kurushaho gufata indi ntera.”

Iyi nama ibaye mu gihe umwuka mubi ugenda urushaho gufata intera hagati y’u Rwanda na RDC. Ni amakimbirane yakurwe no kuba iki gihugu gishinja u Rwanda gushyigikira abarwanyi ba M23, mu gihe rwo rubyamaganira kure.

Ibaye kandi mu gihe imirwano ihanganishije M23 n’Ingabo za RDC, iza Afurika y’Epfo n’iza Tanzania, zoherejwe binyuze mu muryango wa SADC, nayo irushaho gukomera.

Aba Bakuru b’Ibihugu bahuye nyuma y’iminsi mike Guverinoma y’u Rwanda igaragarije Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano impungenge itewe n’ubufatanye bw’Ingabo za Afurika y’Amajyepfo, SADC, n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ifite imigambi yo guhungabanya umutekano warwo.

Ni ubutumwa bukubiye mu ibaruwa ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagejejwe n’ibiro bihoraho by’u Rwanda muri uyu muryango kuri Perezida w’aka kanama, Carolyn Rodrigues-Birkett, tariki ya 13 Gashyantare 2024.

Minisitiri Biruta icyo gihe yagaragaje ko ingabo ziri mu butumwa bwa Afurika y’amajyepfo zibogamiye ku ruhande rwa RDC, kandi ko ubu bufatanye bushobora kwagurira intambara mu karere; umwuka mubi ukiyongera nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Yibukije ko muri RDC hari imitwe yitwaje intwaro irenga 260 kandi ko SADC iri gufasha igisirikare gikorana n’ingabo z’u Burundi, abacancuro b’Abanyaburayi, umutwe wa FDLR ugizwe n’abarimo abajenosideri n’imitwe iwukomokaho n’imitwe yimitse ingengabitekerezo ya jenoside igize ihuriro rya Wazalendo.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments