Nyuma yuko urukiko rutesheje agaciro iteka Perezida wa Senegal, Mackcy Sall aherutse gutangaza ryo gusubika amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2024, yatangaje ko yatangaje ko azubahiriza byimazeyo icyemezo cy’Urukiko.
Ibi abitangaje nyuma y’uko urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Sénégal rwanzuye ko ibikorwa byo kwigiza inyuma amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe ku wa 25 Gashyantare binyuranyije n’amategeko, runatesha agaciro iteka rya Perezida Macky Sall riyimurira mu Ukuboza 2024
Iki cyemezo cyo gusubika amatora cyateje imyigaragambyo mu gihugu yaguyemo abantu, abandi barakomereka.
Amakuru atangazwa n'Ibiro bya Perezida wa Sénégal, avuga ko Macky Sall agiye kubaha icyemezo cy’urukiko kandi asaba ko amatora yaba vuba byihuse.
Byakomeje bigira biti “Perezida arashaka gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.”
Abadepite bari bamaze kwemeranya na Macky Sall ko amatora yasubikwa ariko uru rukiko rwo rwagaragaje ko uyu mwanzuro unyuranyije n’amategeko.
Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bishimiye icyemezo cy’urukiko ndetse banasaba ko Macky Sall yategura amatora mbere y’uko manda ye irangira tariki 2 Mata 2024.
Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Sénégal, Khalifa Sall, yahamije ko nta kabuza Perezida Sall azatanga ubutegetsi narangiza manda ye tariki ya 2 Mata.
Like This Post?
Related Posts