• Amakuru / MU-RWANDA
Umukobwa w’umunyeshuri ufite imyaka 18 wiga amasomo y'imyuga mu kigo cy’imyuga cya MTC Muhanga giherereye mu Murenge wa Nyamabuye akarere ka Muhanga, yabyariye mu bwiherero bwa gare ya Muhanga abari hafi bamujyana ku bitaro bya Kabgayi we n’umwana.

Amakuru atangwa n'ababonye uwo mubyeyi, bavuga ko yagiye mu bwiherero ku nshuro ya mbere, agarutse yishyura ushinzwe kwishyuza ubwiherero maze abwira mugenzi we ko atabashije kwiherera kuko hari ikintu kiri kumurya mu nda.

Undi muturage na we atangaza ko uwo mukobwa amaze gusubira mu bwiherero ku nshuro ya kabiri, yumviswe n’abandi bantu bari hanze y’ubwiherero ataka, maze bamwe mu babyeyi bakorera muri gare bamusanga mu bwiherero, bajya kumufasha kubyara bahita bamujyana kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude wahamije aya makuru, avuga ko uwo mukobwa ngo yabwiye abantu batandukanye ko atari azi ko atwite ndetse avuga ko umwana na nyina bameze neza.

Agira ati "Avuga ko atari azi ko atwite, yemwe n’ubuyobozi bw’ishuri ngo nta makuru yo gutwara inda kwe bari bazi. Ntabwo twahamya ko yaba yashakaga kubyara ngo ajugunye uwo mwana, gusa bigaragara ko atari yiteguye kubyara yatunguwe, n’ababyeyi be ngo ntibari bazi ko atwite".

Hari abavuga ko bitumvikana ukuntu uwo mukobwa yaba yagejeje igihe cyo kubyara ataramenya ko atwite, ari na ho ubuyobozi busaba ababyeyi kwegera abana bakabaganiriza kugira ngo bamenye amakuru yabo .


Gitifu Nshimiyimana avuga ko uwo mukobwa yahereye ku mugoroba wo ku wa 16 Gashyantare 2024, abwira ubuyobozi bw’ishuri ko arwaye, bafata umwanzuro wo kumwohereza iwabo bamuha n’undi munyeshuri wo kumuherekeza nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Asaba ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri kujya a ubuzima bw’abanyeshuri, kugira ngo uwagira ikibazo yitabweho hakiri kare, kuko uwo mukobwa yari kugira ibibazo cyangwa uwo yabyaye akaba yavuka nabi kuko atitaweho n’abaganga.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments