Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Ruganda, Akagari ka Susa, mu Murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, inkuba yishe ikubise inka y'umugabo witwa Ahishakiye Emmanuel ndetse n'inzu ya Mukamana Marceline irasenyuka.
Amakuru atangwa n'abaturage bo muri aka gace inkuba yakubitiye, avuga ko yanakubise umwana witwa Umuhire Kevin w'imyaka 6 ubyarwa na SINGIRANKABO Joseph na UZAYISENGA Marie kubwo amahirwe agezwa ku Kigo Nderabuzima cya Ruheru agihumeka umwuka w'abazima.
BTN iracyashakisha uruhande rw'abangirijwe n'inkuba barimo Ahishakiye wari ufite inka ifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda Ibihumbi Magana Atandatu ( 600,000 Frw) ndetse n'icyo ubuyobozi butangaza kuri iki kibazo.
Inkuru irambuye ni mukanya!!!!
NIYIKIZA Jonathan/BTN TV
Like This Post?
Related Posts