• Amakuru / POLITIKI
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, Nibwo Urubyiruko rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwigabije imihanda yo mu Mujyi wa Goma, mu rwego rwo gushyigikira FARDC mu kurwanya M23.

Amakuru avuga ko Ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatwitse muri iki gitondo n’abasore bigaragambya mu Mujyi wa Goma nyuma y’ibyo bita « uburyarya bwabo mu kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC ». Irindi bendera rya Amerika ndetse n’iry’u Bubiligi yaherukaga gutwika mu myigaragambyo y’i Kinshasa.

Abigaragambya ngo biyemeje guhatira Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo ukora mu kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibendera rya Amerika ryatwitswe mu https://btnrwanda.com/news-details?nid=1537/DRC--Bashize-ubwoba-bahindanya-isura-z-ahakorera-Ambasade-z---ibihugu-bikomeye Perezida Félix Tshisekedi yahuriye i AddisAbaba, muri Ethiopia, na Madamu Molly Phee, Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika, ku bijyanye n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.

Madamu Molly Phee yijeje Perezida Tshisekedi inkunga ya USA mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC. Avuga ko yumva gucika intege kw’abaturage ba Congo.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments