• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Mbere tariki y19 Gashyantare 2024, Nibwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Makram Mustafa Queisi, Minisitiri w’ubukerarugendo mu bwami bwa Hashemite bwa Jordanie n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda.

Ibiganiro Gen (Rtd) James Kabarebe na Makram Mustafa bagiranye byibanze ku buryo bwo kurushaho kuzamura ubufatanye mu rwego rw’ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Makram Mustafa yasuye u Rwanda kuri uyu wa Mbere nyuma y’uko Umwami Abdullah II Ibin Al-Hussein wa Jordanie muri Mutarama uyu mwaka yari yagiriye mu Rwanda uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Icyo gihe yakiriwe na Perezida Paul Kagame ndetse bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo ndetse banahagararira umuhango wo gushyira umukono ku masezerano agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Impande zombi zagiranye ibiganiro bigamije guteza imbere ubukerarugendo


Ayo masezerano yerekeye gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa no gukumira kunyereza imisoro, ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, ubufatanye mu by’ubukungu n’ubucuruzi, ibijyanye n’ubuhinzi n’ibindi.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments