• Amakuru / MU-RWANDA
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rubavu mu Mirenge ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko badatewe ubwoba n'intambara kuhabera bitewe nuko bigoye kuba yabageraho.

Aba baturage kandi bavuga ko uko intambara yaba kose, bitahagarika imirimo n'ibikorwa byabo kuko bizeye umutekano w'u Rwanda cyane cyane ku mipaka iruhuza n'iki gihugu kimaze iminsi kirimo imirwano ihanganishije iyi Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Abatuye mu Mirenge ya Busasamana, Bugeshi ndetse na Cyanzarwe hafi y'ikibaya gihuza u Rwanda na DRC, bavuga ko nk'abatuye ku mupaka, iby'intambara ibera muri DRC nabo ayo masasu bayumva avugira hakurya ariko biragoye ko yabageraho.

Ibi babivuga bashingiye ku cyizere cy'ituze ryabo rituma bakomeza gukora imirimo yabo ibateza imbere nk'ibisanzwe bagishingira ku bufatanye n’ubunararibonye  bw'ingabo z 'u Rwanda n'abaturage mu kwicungira umutekano nkuko RBA ibitangaza dukesha iyi nkuru. 

Izindi nkuru


Aba bahanganye n'ingabo za DRC zihuje n'indi mitwe irimo n'uwa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, na n'ubu bahora bahirahira guhunganya umutekano w'u Rwanda .

Kuba iyi ntambara irimo gusatira Umujyi wa Goma, ubuyobozi bw‘Akarere ka Rubavu bukomeza gusaba abaturage bambuka umupaka kunyura inzira zemewe kuko kunyura izitemewe bishobora kubashyira mu byago byo kwitiranwa n'umwanzi.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments