Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, Nibwo hamenyekanye amakuru yuko Ingabo z’u Burundi zigiye kwifatanya n’iz’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, mu kurwanya umutwe wa M23 ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ni amakuru yamenyekanye nyuma y'icyemezo cyafatiwe mu biganiro byahurije i Addis Abeba muri Ethiopie Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, Evariste Ndayishimiye uyobora u Burundi na Cyril Ramaphosa uyobora Afurika y’Epfo, tariki ya 18 Gashyantare 2024.
Ibiro bya Perezida wa RDC byemeje aya makuru, bigira biti “Ibiganiro bya Perezida Cyril Ramaphosa, Evariste Ndayishimiye na Tshisekedi byigaga ku guhuza ibikorwa kw’ingabo zose zifatanya na FARDC mu kurwanya M23.”
Ingabo z’u Burundi zatangiye kwifatanya n’iza RDC mu rugamba rwo kurwanya M23 mu Ukwakira 2023, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye muri Kanama uwo mwaka. Abasirikare baturutse i Bujumbura basanzwe bambara impuzankano y’Abanye-Congo.
Mu gihe byagaragara ko abarwanyi ba M23 bari bakomeje kurusha imbaraga ingabo zose zirwanira RDC, mu Ukuboza 2023, SADC yohereje abasirikare muri Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo bafashe ubutegetsi bw’iki gihugu gusubirana ibice uyu mutwe witwaje intwaro ugenzura.
Nubwo izi ngabo zose zirwanya M23, bigaragara ko zananiwe kunyeganyeza uyu mutwe witwaje intwaro kuko aho kuvanwa mu bice urimo, wafashe n’ibindi byegereye umujyi wa Sake, ufunga umuhanda wa Minova washoboraga kuba inzira y’intwaro zo kuyirwanya.
Mu ntambara irimo ingabo nyinshi, hari ubwo imbaraga zipfa ubusa iyo hatabaye guhuza ibikorwa. Iki ni cyo Ndayishimiye, Tshisekedi na Ramaphosa biyemeje gukemura kugira ngo barebe ko intego yabo bayigeraho.
Ku rundi ruhande, M23 na yo igaragaza ko nta ngabo zishobora kuyitsinda kuko ziba zivanga mu bibazo by’Abanye-Congo zidasobanukiwe cyangwa zirengagiza. Iherutse guteguza ko izafata umujyi wa Sake, mu gihe ibice igenzura byakomeza kuraswaho.
Like This Post?
Related Posts