Mu gicuku gishyira mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Bunyankungu, Akagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo ho mu Karere ka Ruhango, abantu bataramenyekana bivugwa ko bari abajura , batemaguye abanyerondo bane bacungaga umutekano.
Amakuru aturuka mu baturage batuye ahabereye urwo rugome, n'uko aba banyerondo baguye mu gico cy’abo bagizi ba nabi ahagana mu gicuku gishyira igitondo cyo kuri uyu wa kabiri,hanyuma bane muri batanu baratemagurwa hakoreshejwe imihoro y’ibigimbe.
Nemeyimana Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo , yatangaje ko aya makuru ariyo asaba abaturage kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe nkuko Bwiza ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Yagize ati: “Hatemwe abagabo 4 bari baraye ku irondo, batemaguwe n’abantu bakoresheje imihoro idatyaye bigaragara ko bari bameze nk’abahunga kuko ntabwo babatemaguye ngo babatere inguma zikomeye.”
Abanyerondo batemwe bajyanywe Kigo Nderabuzima cya Gishweru kugirango bitabweho.
Like This Post?
Related Posts