Rose Baguma, Umuyobozi mukuru Ushinzwe Politiki y'Uburezi muri Minisiteri y'Uburezi, ushimira imishinga itandukanye irimo Save The Children, kubera uruhare yagize mu ishingwa ry'umushinga wa Zero Out Of School Children uzafasha mu ngeri zitandukanye zirimo kwita ku bana bafite ubmuga, no guha ibigo by'amashuri inkunga zitandukanye zirimo ibikoresho birimo mudasobwa, kongererwa amafunguro n'ibindi nkenerwa.
Agira ati" Zero Out Of School Children ni umushinga mwiza kuko uzafasha henshi nk'aho ibigo by'amashuri bizahabwa ibikoresho bitandukanye birimo mudasobwa ndetse binahabwe inkunga y'amafunguro abana bafatira ku ishuri".
Uyu mushinga kandi uzakorwa hifashishijwe ibigo bitandukanye birimo NUDOR, Hi, MINEDUC, MIGEPROF, NCDA, MINALOC ndetse haniyongereho indi miryango itandukanye irimo Inshuti z'Imiryango ziri hirya no hino mu mirenge.
Itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi rivuga ko umubyeyi cyangwa ufite ububasha bwa kibyeyi afite inshingano zirimo guha umwana uburere bwiza no kwita ku mikurire myiza ye, gutangiza umwana ishuri ku gihe, gukurikirana imyifatire n’imyigire y’umwana no guha umwana ibikenewe mu myigire ye n’ibindi.
Kugeza ubu mu Rwanda hirya no hino mu ntara zitandukanye, harabarurwa abana bavuye mu ishuri bagera 177,119.