• Amakuru / MU-RWANDA
Inzego z'umutekano zataye muri yombi abagabo batatu bo mu Karere ka Rulindo batawe muri yombi bakurikiranyweho kwica umusore witwa Nshimiyimana Daniel ukomoka mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Rulindo bakamujugunya mu bwiherero bw’aho bari basangiriye ibyo kunywa nyuma yo kwicwa.

Amakuru avuga ko bagenzi be bamubeshye ko hari ahantu habonetse moto yo kugura noneho bamujyana kuyireba yitwaje amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 Frw yagombaga kuyigura.

Nyuma umurambo wa Nyakwigendera wasanzwe mu bwihererero bw’urugo rw’uwitwa Nyirabazungu Emeritha, ruherereye mu Mudugudu wa Kigomwa, Akagari ka Nyamyumba mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024 nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yagize ati “Mu makuru y’ibanze yamenyekanye ni uko uwo musore wari wijeje mugenzi we ko afite moto igurishwa, yari yararanye iwabo n’undi musore witwa Nkubana binakekwa ko aribo bombi bafatanyije mu kumushuka ko bafite iyo moto bagamije kumwambura amafaranga yagombaga kubishyura no kumwica. Iperereza riracyakomeje kuko abo bombi hamwe na nyir’urugo bafashwe.”

Umurambo ukimara gukurwa mu bwiherero wari wajugunywemo, wahise ujyanwa gukorerwa isuzumwa ngo hamenyekane icyamwishe.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments