Mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, Nibwo umugabo w’imyaka 27 wari utuye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Nyabagendwa mu Murenge wa Ririma Akarere ka Bugesera mu Murenge wa Ririma, yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye nyuma y’aho umugore bashakanye yari yahukanye kubera amakimbirane bari bafitanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ririma, Sebazungu Ephrem, yahamirije aya makuru IGIHE dukesha iyi nkuru, Aho yavuze ko bakeka ko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo kugirana ibibazo by’amakimbirane n’umugore we bari bafitanye umwana umwe, uyu mugore akaza kwahukana agataha iwabo akamusiga.
Ati “Twabimenye nka Saa Tatu ko hari umuntu wiyahuye hanyuma twifashisha RIB tujyayo dusanga koko yiyahuye. Bivugwa ko yari afitanye ibibazo n’umugore, uwo mugore we rero yahukanye yigira iwabo aramusiga, uyu munsi mu gitondo rero nibwo abaturanyi barebeye mu idirishya basanga amanitse mu mugozi nta nyandiko yasize akoze ndetse nta n’ikindi kintu cyabuze iwe, tukaba dutekereza ko ashobora kuba yiyahuye."
Gitifu Sebazungu yakomeje avuga ko ayo makimbirane y’umugabo n’umugore ubuyobozi butari busanzwe buyazi ariko ko abaturanyi babo bari bayazi.
Anaboneraho gukangurira abaturage kwirinda hagati y’abashakanye, n’igihe bayagiranye ntibakwiriye kuyihererana ahubwo bagane inzego z’ubuyobozi n’inshuti z’umuryango zibafashe kuyakemura kuko iyo umuntu avuze ikibazo afite kiba kiri mu nzira zo gukemuka."
Like This Post?
Related Posts