Umusore w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, yishyikirije Polisi nyuma yo kwemera ko yishe se w’imyaka 57 y’amavuko witabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024.
Amakuru aturuka mu karere ka Kamonyi, avuga ko uyu musore yatashye bwije, asanga se yaryamye, aramukomangira arabyuka, baterana amagambo kubera ko yari atashye mu ijoro.
Uyu musore ngo yahise ajya kwa se wabo, nyuma agaruka iwabo, atera se ibuye, agwa hasi yubamye. Nyina yahise atabaza abaturanyi, baje basanga yamaze gupfa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère, yavuze ko atakwemeza cyangwa ngo ahakane ko uyu musore ari we wishe se.
Meya Nahayo yasobanuye ko ibizava mu iperereza ari byo bizagaragaza ukuri ku rupfu rw’uyu mugabo.
Yagize ati “Mureke dutegereze icyo iperereza rizerekana kuko tutahamya cyangwa ngo dushinjure uriya muhungu ko yamwishe cyangwa yaba yazize ayo mabuye yaguyemo.”
Yaboneyeho gusaba abana kubaha ababyeyi kuko biri mu nshingano, anasaba n’ababyeyi gutanga uburere bwiza, birinda guhutaza abana babo.
Umurambo w’uyu mugabo wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Like This Post?
Related Posts