• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024, Nibwo sosiyete sivile yatangaje ko abarwanyi b'inyeshyamba zibarizwa muri Centrafrica, zo mu mutwe wa Seleka, zinjiye mu duce tubiri duturanye, two muri Teritwari ya Ango mu Ntara ya Bas-Uélé muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu muri iki cyumweru.

Amakuru atangwa n'abaturage batuye muri utu duce twinjiyemo izi nyeshyamba zo muri Centrafrica, avuga ko zasahuye amatungo amwe yo mu ngo mbere yo kwirukanwa n’abasirikare bo mu ngabo za DRC (FARDC) zatabaye abaturage nk’uko iyi nkuru ya Bwiza ikesha Radio Okapi ibivuga.

Iyi sosiyete sivile ikomeza ivuga ko ari inyeshyamba umunani za Seleka zinjiye bitunguranye mu gace ka Banda ariko eshatu zerekeza mu nkambi ya Mbororo zishakisha abantu babiri ku mpamvu zitasobanutse.

Ibimenyeshejwe n’abaturage, abasirikare ba FARDC bafite icyicaro muri kariya karere ngo bagize icyo bakora barasa amasasu make kugira ngo bakange abateye. Aba byabaye ngombwa ko bahunga.

Amakuru avuga ko kuri uwo mugoroba, abandi barwanyi batanu bagaragaye mu murima w’umuhinzi, uherereye ku birometero 18 uvuye i Banda.

Bivugwa ko bakoreye iyicarubozo nyir’umurima mbere yo gutwara amatungo ye icumi arimo ihene n’intama.

Umuyobozi wa Teritwari ya Ango, Marcelin Lekabusia yemeje aya makuru. Yongeraho ko FARDC ikomeje gukurikirana izo nyeshyamba zo muri Centrafrica
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments