• Amakuru / MU-RWANDA
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024,Nibwo Umugabo w’imyaka 55 yapfuye nyuma yo guhanuka ku nyubako y’Amashyirahamwe izwi nko mu Nkundamahoro iri ahazwi nka Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, Umudugudu wa Akabeza bikekwa ko yiyahuye abitewe no guhomba amafaranga yakinnye mu mikino y'amahirwe.

Bamwe mu baturage bari muri iyi nyubako yabereyemo impanuka, aho bavuze ko uyu mugabo witwa Kayitare Maurice yaba yiyahuye nyuma yo gukina umukino w’amahirwe (betting) yamara gushirirwa agahitamo kwiyahura bikamuviramo gupfa akubise hasi umutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yatangarije itangazamakuru ko hatahise hamenyekana icyateye uyu mugabo kwiyahura kuko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyamuteye kwiyahura.

Kalisa yagize ati “Akimara guhanuka yahise apfa ako kanya kuko yabanje umutwe hasi. Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma”.

Ati “Inzego z’umutekano n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) byahageze bitangira iperereza ku cyaba cyateye uyu mugabo kwiyahura”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara agira inama abantu kwirinda kwivutsa ubuzima kuko bigira ingaruka ku muryango n’Igihugu kuko byombi biba bimuhombye.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments