Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024, Nibwo mu karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango ho mu Kagari ka Ruhingo, abagizi ba nabi bataramenyekana bishe umugabo witwa Harerimana Vianney nyuma yo kumutera mu rugo rwe banakomeretsa umugore we.
Ni amakuru yahamijwe n'Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, watangaje ko iperereza ryatangiye kuri uru rupfu.
Ati “Umugizi wa nabi utaramenyekana niwe yateye urugo rwa Harerimana Vianney, aramwica ndetse akomeretsa umugore we, nyuma yo kumenya aya makuru y’akababaro iperereza ryahise ritangira ngo uwabikoze afatwe.”
Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Meya Kayitesi avuga ko umugore wa nyakwigendera wakomerekejwe yahise atabarwa, akajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Ruhingo, aho ari kwitabwaho.
Umurambo wa nyakwigendera mbere yuko ushyingurwa, wabanje kujyanwa ku Bitaro bya Murunda kugirango ukorerwe isuzumwa.
Like This Post?
Related Posts