Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024, Nibwo umugabo witwa Munyaziboneye wo mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yapfuye ahiriye mu nzu yabagamo ubwo yafatwaga n'inkongi y'umuriro.
Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera, yamenyekanye ubwo abaturage babonaga inzu arimo yashyaga kuko yari yafashwe n'inkongi bituma batangira gutabaza abandi baturage n'inzego z'ubuyobozi.
Bikekwa ko mu gihe yari arimo muri ayo masaha ya nijoro, yaba yari aryamye anatetse, umuriro ugatarukira mu myenda yari hafi y’aho yari atekeye urayikongeza, bituma n’ibindi byose byari muri iyo nzu bifatwa n’inkongi birashya birakongoka, nk’uko abaturanyi ndetse n’umukobwa we bahageze bikiba babivuze.
Umwe muri bo yagize ati “Hari mu ma saa moya n’iminota z’ijoro, abantu babona inzu irimo gutungukamo umuriro mwinshi cyane batabaza abandi bagira ngo barebe uko bayizimya, mu kuhagera tugerageza kuzimya uwo muriro dukoresheje itaka, amazi n’imitumba y’insina tumenamo, umuriro umaze gucogora twinjiramo dusanga yamaze gushya mu buryo bukabije yanapfuye”.
Uwo mugabo wajyaga rimwe na rimwe anagira uburwayi bwo mu mutwe, ngo iyo yabaga ari muzima yakoraga ubucuruzi buciriritse bwo gutembereza imyenda yambawe.
Mu kugera muri iyi nzu ikimara gushya, ngo basanze harunzemo imyenda myinshi, bikekwa ko iri no mu byatumye iyo nkongi irushaho kugira ubukana.
Undi muturage ati “Hari ubwo yarwaraga ubundi akaba muzima ntibimubuze gukora, dore ko yari no muri VUP. Mu nzu ye yabaga afitemo imyenda iharunze, yaranguraga ahantu hatandukanye yambawe, dukeka ko yafashwe n’igishirira, umuriro wacyo ukayikongeza bigashyira igisenge cy’ibiti bifashe amategura yari asakaje inzu, byose birashya bigenda binamumanukiraho, ku buryo no kumushakisha byatugoye, n’aho tumuboneye dusanga yashiririye cyane”.
Umuvugugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje amakuru y’iyi nkongi, aboneraho no kuburira abantu kwitwararika ku bintu byose bishobora guteza akaga nk’aka.
Ati “Abaturage bakwiye kujya batangira amakuru ku gihe ndetse bakigengesera mu gihe hari ibintu bacanye bishobora kuba intandaro y’inkongi y’umuriro".
Yakomeje avuga ko bishobora kuba ishyiga rya gaz, imbabura, amashanyarazi n’ibindi byakurura inkongi mu gihe bikoreshejwe mu buryo butari bwo. Ni byiza ko abantu birinda kubyiyegereza mu byumba bararamo, kuko iyo hagize nk’icyo bitwika ahanini bigorana kwitabara bikaba byanateza urupfu nk’uko n’uriya muntu byamugendekeye”.
Umurambo wa nyakwigendera w’imyaka 63 y’amavuko, ukimara gukurwamo wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, mu gihe iperereza ryahise ritangira.
Like This Post?
Related Posts