Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, Nibwo abaturage batuye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kimisagara, Akagari ka Kamuhoza batunguwe no gusanga umurambo w'uruhinja uhishe mu myanda bikekwa ko ari uwarubyaye akaruhajugunya.
Bamwe mu baturage baganiriye na Bplus TV, Bavuze ko iyi nkuru mbi yamenyekanye hafi saa Sita z'amanywa, ubwo hari abajyaga mu kizu cyagenewe imyanda noneho baza gutungurwa no kubabona uruhinja ruharyamye noneho bareba bagasanga rwapfuye.
Umwe muri bo yagize ati " umuntu yagiye muri iki kizu cy'imyanda noneho atungurwa no kubabona uruhinja rwapfuye".
Undi nawe ati" Bitewe nuko uyu murambo wakonjaraye, birashoboka ko hari uwamubyaye nijoro akaza kuhamuta kuko bwari bwije ntawari kubasha kumuca iryera".
Mu mujinya mwinshi n'agahinda, aba baturage bavuze ko amahano nk'aya aba kwiye kuviramo bamwe amakosa cyane cyane abiyandarika aho bakwiye kujya bifata byakwanga bagakoresha agakingirizo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Kamuhoza, Sibomana Josephine yahamirije aya makuru ibitangazamakuru bya BTN na BPlus TV, ko bikekwa ko ari uwakuyemo inda akaza kuhahisha umurambo w'urwo ruhinja rw'ari rutarageza igihe cyo kuvuka.
Agira ati" Nibyo koko aya makuru twayamenye natwe twihutira gutabaza inzego zibishinzwe, gusa turakeka ko ari uwamubyaye akaza kuhahisha umurambo".
Gitifu Sibomana waboneyeho kugira inama abaturage kujya birinda icyabagwisha mu bibazo birimo akenshi biterwa no kwiyandarika, yatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana uwabikoze kuko iperereza rigikorwa.
Inzu yubakishije amabati niyo yasanzwemo umurambo
Uru ruhinja rwagaragaye rwapfuye, hari abatekereje ko rwari rufite amezi ari hagati y'ane n'atandatu nubwo ntanzego zigeze zibyemeza.
Amafoto:
Umunyamakuru, Imanishimwe Pierre waganiraga n'abaturage
Imanishimwe Pierre/BPlus TV i Kigali
Like This Post?
Related Posts