Bamwe mu batuye mu Rwanda byu mwihariko mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu nyengero zawo, bavuga ko bibaye byiza ururimi rw’ikinyarwanda rwajya rushyirwa imbere z'izindi ndimi igihe habaye inama mpuzamahanga mu rwego rwo kugirango babashe gusobanukirwa neza icyo inama igamije noneho abanyamahanga bayitabiriye bakajya basobanurirwa mu ndimi zabo bumva.
Ikinyarwanda ni rwo ururimi ruhuza abenegihugu bityo bakaba bakangurirwa gushyira imbere ubushake bwo kumenya, no kugiteza imbere mu nzego zitandukanye harimo n’ianama mpuzamahanga nkuko bigarukwaho na bamwe baganiriye na Bplus TV.
Bati" Inama mpuzamahanga zikwiye kujya zikorwa mu kinyarwanda kugirango natwe tutumva indimi puzamahanga tubashe kumenya icyo igamije noneho abanyamahanga bakajya basobanurirwa mu ndimi bumva".
Ibihugu birimo Ubuhinde n’Ubushinwa, ni bimwe mu bihugu bihereye ku Mugabane wa Aziya nabyo byakolonejwe nkuko u Rwanda rwa kolonejwe ariko byateye imbere kandi bikoresha ururimi rwabo.
Inteko y’umuco Amb.Robert Masozera asaba bamwe mu bakurikiranwa n'abantu benshi n’abatanga imbwirwaruhame kwibanda mu gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda aho kwimakaza indimi z'ahandi.
Agira ati" Abantu batanga ibiganiro mbwirwaruhame ndetse n'abandi bakurikirwa cyane, bakwiye gukoresha ururimi rw'ikinyarwanda cyane kuko byatuma rumenyekana cyana"
Mu Rwanda 99% bakoresha ururimi rw'ikinyarwanda mu nzego zitandukanye babarizwamo dore ko rumaze no kurenga imipaka. Ikindi kandi abagera kuri 42.5% bavuga ko badasobanukirwa n’amagambo yanditse ku byapa kuko atari mu Kinyarwanda mu gihe abagera kuri 19.5 % bavuga ko bakenera ababasemurira kugirango basobanukirwe ibyanditse ku byapa.
Ubushakashatsi bukomeza buvuga ko abagera kuri 5.8% bavuga ko bibabuza kugera ku makuru bari bakeneye. Ururimi rw’icyongereza rwihariye 42.6 cyonyine, 24% icyongereza kiba kiri kumwe n’ikinyarwanda naho 4% icyongereza cyiba cyiri kumwe n’igifaransa.
Ibi bikaba bigarutsweho mu gihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rugiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ururimi kavukire uzizihizwa ku wa 28 Gashyantare ukaba ufite inganyamatsiko igira iti. “Tumenye Ikinyarwanda, ururimi rwacu ruduhuza”.
Alan Nkotanyi Gashiramanga/Bplus TV
Like This Post?
Related Posts