Kuba aba baturage badafite ivuriro hafi, batangaza ko byatangiye kubagiraho ingaruka mbi byu mwihariko mu gihe cya nijoro nkuko Muhire Jean Bosco utuye mu kagari ka Cyaruzinge mu mudugudu wa Gisura yabitangarije umunyamakuru wa BTN.
Agira ati" Kurwaza umuntu nijoro bishobora gutuma apfa bitewe nuko ntaho dufite hafi twivuriza".
Undi nawe ati" Niyo tugiye kwivuriza i Ndera cyangwa ku Murindi biratugora cyane kuko iyo ugiye kwivuza birenze saa Kumi n'Imwe( 05h00PM) wishyura ijana ku ijan".
Aba baturage barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi ikibazo cyabo kigakemurwa hakiri kare kuko batorohewe n'ubuzima.
Kuri iki kibazo cyo kuba abaturage badafite hafi ivuriro, ku murongo wa telefoni, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Ndera ,NKUSI Fabien, yatangarije BTN ko bakizi kandi ubuyobozi bwatangiye kugikorera ubuvugizi.
Agira ati" Ubuvugizi tubukora buri munsi kuko icyo kibazo turakizi uretse ko gisigaye mu kagari ka Rudashya gusa kuko kugeza ubu utundi tugari two mu murenge wa Ndera dufite Poste de Sante. Nasaba abaturage kwihangana bakajya bajya kwivuza aho amavuriro ari kuko mu minsi mike ikibazo cyabo kiraba cyakemutse".
Akagari ka Rudashya niko kagari rukumbi katagira Poste de Sante ugereranyije n'utundi dutanu, aritwo, Masoro, Kibenga ,Cyaruzinge ,Bwiza na Mukuyu.