• Amakuru / MU-RWANDA
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Gatebe Akagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange Akarere ka Kayonza, abaturage basanze umurambo w'umusore bikekwa ko ari abamukubise bakamwica bakaza kuhamushyira.

Amakuru atangwa n'Inzego z’umutekano mu Karere ka Kayonza, avuga ko hatangiye iperereza ku cyateye urupfu rwa nyakwigendera uri mu kigero cy’imyaka 25 na 30 bikekwa ko yakubiswe inkoni nyinshi bikamuviramo gupfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Ntambara John, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo murambo w’umusore uri hagati y’imyaka 25 na 30 wasanganwe ibikomere byinshi bigaragara ko yakubiswe akajugunywa aho.

Ati “Uwo murambo twawubonye ahantu mu murima, urebye ni ikibanza cyo guturamo nubwo batari bahubaka ariko ni n’ahantu kure y’izindi ngo. Tukimara kubimenya rero twajyanyeyo n’izindi nzego zirimo Polisi na RIB dufata umwanzuro wo kumwohereza ku bitaro bya Gahini kugira ngo akorerwe isuzuma kuko ntabwo umurambo wari wangiritse, bigaragara ko abamukubise cyangwa abamwishe babikoze nijoro.”

Gitifu Ntambara usaba abatuye mu Mujyi wa Kayonza guhinga ibihingwa bigufi hirindwa ko ahakiri imirima n’ibibanza bitari byubakwa hahinduka indiri y’abajura cyangwa hagakorerwa urugomo, yakomeje avuga ko RIB yahise itangira iperereza kugira ngo hamenyekane uwaba wishe uwo muntu n’icyabiteye anavuga kandi ko bari gushakisha umuryango wa nyakwigendera kuko ngo abatuye muri ako gace abenshi bagiye bavuga ko batari bamuzi.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments