Umwe muri bo yagize ati" Twahawe inkunga y'amafaranga na Perezida wacu Paul KAGAME ariko barayaturiye kandi byaravugwaga ko ari twe bagomba guheraho".
Undi nawe ati" Ubuyobozi nibwo bwabigizemo uruhare kuko ntakintu bwadufashije, yaba umurenge, akagari ndetse n'umudugudu. Twarayabajije ariko batwima amatwi".
Aya mafaranga, aba baturage bahoze batuye muri nyakatsi bakaza gutuzwa mu mudugudu, bakomeza bavuga ko hari bagenzi babo bayahawe ariko bo bakirengagizwa.
Mukamana Soline , Umuyobozi w'akarere ka Muhanga, ku murongo wa telefoni, yabwiye BTN ko iki kibazo cy'uko hari abatarahawe inkunga bagenewe, ubuyobozi butari bukizi ariko bugiye kugikurikirana kuko buri muturage afite uburenganzira bwo kuyihabwa mu gihe ari mubayigenerwa.
Agira ati" Icyo kibazo cy'uko hari abatarahawe inkunga bagenewe ntacyo twari tuzi gusa tugiye kugikurikirana kuko buri muturage afite uburenganzira bwo guhabwa inkunga agenerwa".
Aba baturage batuye mu mudugudu wa Murambo, Akagari ka Musasa, bavuga ko igihe cyose ubuyobozi butazakurikirana iki kibazo kibugarije ubuzima bwabo buzakomeza kubasharirira.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru
Gaston NIREMBERE/BTN TV mu Majyaraguru y'u Rwanda