• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, Nibwo mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kabarore, Akagari ka Kabarore mu Mudugudu wa Bihinga, umwana uri mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 10 na 15 yarohamye mu iriba yari agiye kuvomamo amazi bimuviramo gupfa.

Amakuru BTN yatangarijwe n'abaturage bari aho nyakwigendera yapfiriye, avuga ko uyu mwana w'umuhungu witwa Turatsinze Lewis, bayamenye ar'uko abana bari bajyanye kuvoma  kuri iryo riba babatabaje nyuma yuko kubona ko arohamyemo noneho bamukurura akabananira kuzamuka ahubwo agakomeza kwibira.

Umwe muri bo yagize ati" Twatunguwe no kumva abana baza barira batubwira ko Bebe aguye mu iriba yabananiye kumukuramo".

Umuturanyi wa w'umuryango wa nyakwigendera wari uzwi ku izina rya Bebe, yabwiye umunyamakuru wa BTN ati" Twageze hano dusanga byarangiye( Yapfuye) noneho twitabaza inzego z'ubuyobozi byu mwihariko Umutekano; Polisi na Marine aba aribwo arohorwa ariko yarangije kwitaba Imana".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kabarore, Umwiringirwa Emmanuel, yahamirije aya makuru BTN aho yavuze ko bayamenye mu masaha ya mu gitondo  nabo bitabaza inzego z'umutekano.

Yagize ati" Amakuru twayamenye n'ubundi mu gitondo maze natwe twitabaza inzego z'umutekano zidufasha kumukuramo nubwo yari yamaze kwitaba Imana".

Gitifu Umwiringirwa wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yaboneyeho kugira inama abaturage byu mwihariko ababyeyi kwirinda kohereza abana ahantu habateza ibibazo bibyara imfu ndetse anabasaba kujya bihutira gutangira amakuru ku gihe.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Kiziguro kugirango ukorerwe isuzumwa.

UMUYANGE Jean Baptiste/BTN TV

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments