Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, kuri uyu wa gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, Bamwe mu banyarwanda baba ku Mugabane w'Ubulayi mu gihugu cy’Ububiligi, bifatanyije n’u Rwanda banasaba ko ururimi rw'Ikinyarwanda rukwiye guhabwa agaciro nk'agaciro k'Umunyarwanda.
Mbarushimana Diane utuye mu Bubiligi akaba n’Umunyamabanga mu ishuri ry'Umucyo ryashinzwe n'ababyeyi b'Abanyarwanda ariko batuye mu mahanga, mu kiganiro n'itangazamakuru, yagarutse ku kamaro iri shuri batangije rifitiye bana babo, ndetse anagira inama bamwe mu banyarwanda barimo abahanzi n’abahanzikazi bica nana ururimi rw'Ikinyarwankana mu mvugo zabo aho baba bagaragaza ko batakizi neza kandi babeshya.
Yagize ati" Mbere na mbere nterwa ishema n'uko mvuga ururimi rw'Ikinyarwanda. naho ngarutse ku ishuri ry'Umucyo, navuga ko ridufasha byinshi byu mwihariko abana tubyara naho ku bahanzi cyangwa abandi barivuga rikijyana, nabakangurira gukunda no gukundisha abandi uru rimi rwacu aho kujya bimakaza indimi z'amahanga cyane ko bikunze kugaragara ko barwitakana babeshya ko batazi kuruvuga neza".
Uwacu Julliene, Umuyobozi Ushinzwe Itorero ry’Igihugu no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu(MINUBUMWE) yibukije abitabiriye uyu muhango ko indimi z'amahanga zibafasha guhaha ariko ikinyarwa aricyo kibahesha agaciro.
Agira ati" Aho wajya hose mu mahanga uri Umunyarwanda, Ntibikuyeho ko utavuga Ikinyarwanda kuko nirwo rurimi rukumbi ruguhesha agaciro bitandukanye n'indimi z'amahanga zigufasha guhaha".
Uyu munsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire,waranzwe no gususurutsa abitabiriye ibi birori binyuze mu mbyino-gakondo, guhemba abatsinze amarushanwa barimo Iradukunda Benith wiga mu mashuri yisumbuye na musaza we witwa Nyirimanzi Dieodonne ariko wiga wiga mu mashuri makuru, ndetse kandi uyu munsi ukaba wanitabiriwe n’abana b'abanyarwanda barimo abaturutse mu Ishuri ry’Umucyo ryo mu gihugu cy’Ububiligi.
Uyu muhango kandi witabiriwe n'abandi bayobozi batandukanye barimo Dr. Bahati Bernard, Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n'Ubugenzuzi bw'amashuri(NESA), n'Amb.Robert Masozera Uyobora Inteko y'Umuco.
Uyu munsi Mpuzamahanga wizihizwaga ku nshuro ya 21, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Tumenye ikinyarwanda ururimi rwacu ruduhuza.”
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Amafoto yaranze uyu muhango:
Uwacu Julliene, Umuyobozi Ushinzwe Itorero ry’Igihugu no guteza imbere umuco muri MINUBUMWE
ALAN NKOTANYI GASHIRAMANGA/Bplus TV
Like This Post?
Related Posts