• Amakuru / MU-RWANDA
Abakora isesengura ku bijyanye no kubona akazi ku barangiza amashuri y’ubumenyi rusange, n’abarangiza amashuri y’ubumenyi ngiro, baragaragaza ko mu myaka iri imbere ubumenyi ngiro ari bwo buzaba buhetse ubukungu bw’Igihugu.

Bamwe mu banyeshuri bigira n'abarangije  amasomo y'imyuga n’ubumenyi ngiro mu ishuri rya ECT TVET(Electronic and Computer Technology)  riri mu Murenge wa Kimisagara Akarere ka Nyarugenge, batangarije BTN impamvu nyamukuru yatumye biga aya masomo aho kwiga andi.

Ndayishimiye Jean de Damascene unezezwa n'amahitamo yafashe yo  kuyoboka ikigo ECT TVET School

Ndayishimiye Jean Damascene ati" Mbere yuko nza kwiga hano kwa EricTech n'uko hari byinshi mpiteze kuko iyo witegereje hirya no hino mu gihugu usanga hari abantu benshi batunze ibikoresho by'ikoranabuhanga bikenerwa natwe kugirango bigire ubuzima bwiza igihe byangiritse".

Sabukuru Samuel watangiye kuvungurira ubumenyi bagenzi be batabonye amahirwa yo kwicarana nawe ku ntebe yicayeho aka kanya, nawe atangaza ko icyo irishuri rimaze kumugezaho yakibyaje umusaruro mu kwigisha benshi ndetse amasomo ahakura akaba yaramufashije kugera kuri byinshi birimo kwizigamira amafaranga yifashishije banki ndetse akaba anafite iduka ry'ibicuruzwa bimwinjiriza.
Yagize ati" Amasomo nkura aha nyabyaza umusaruro ku kwigisha bagenzi banjye tuvukira hamwe ikindi kandi natangiye gukirigita ku ifaranga kuko ubu nizigamira muri banki andi nayashinzemo iduka".

Nsengumuremyi Fiacre, ni umwarimu wigishiriza muri ECT TVET ibarizwa muri kompanyi ya Eric Tech LTD arasaba abanyeshuri yigisha ndetse n'ab'ahandi kurangwa n'ubunyangamugayo igihe basoje kwiga kuko aribwo nkingi ibageza ku cyo bifuza.

Agira ati" Hari igihe usanga abatekenisiye bari hanze aha bahabwa ibikoresho byo gukora noneho byabananira bakagira ibintu bibamo kubwo ibyo rero bitewe nuko wibye umukiriya ntawundi wakugana, nasabaga buri munyeshuri yaba uwacu n'uw'ahandi kurangwa n'ikinyabupfura ndetse n'ubunyangamugayo".
Nubwo bishimira ibyo, haracyari imbogamizi z'uko hari abanyeshuri barangiza kwiga ariko ntibahabwe Ceritificate nkuko Bplus TV yabitangarijwe na Eric Nshimiyimana, umuyobozi mukuru wa ECT TVT.
Eric Nshimiyimana, umuyobozi wa ECT TVET School

Ati" Nubwo abanyeshuri biga kandi bakarangiza neza, ntibikuyeho ko iyo basoje bahura n'imbogamizi zo kudahabwa amaseritifika yabafasha gusaba akazi bitewe nuko ibigo bidufite mu nshingano bitaraduha ibyangombwa kandi twarageregeje inshuro nyinshi, urugero nka WDA twayisabye kenshi ariko biranga ndetse na NESA.

Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Imyuga n'Ubumenyingiro,RTB Eng. Paul Mukunzi, ku murongo wa telefoni, agaruka kuri ikibazo cy'abanyeshuri barangiza kwiga ntibabone Ceritificate,  yatangarije BTN ko abahuye nacyo bakwiye kubegera bagahabwa ubufasha kuko n'abandi nkabo bahawe ubufasha.

Eng. Mukunzi ati" Byaba bibabaje kumara imyaka isaga itatu utarahabwa ibyangombwa mu gihe wujuje ibisabwa! Nasabaga uwo ariwe wese ufite icyo kibazo ko yakwegera RTB agahabwa ubu8fasha kuko n'abandi nkabo twarabafashije".

ECT TVT, Ni ishuri ritanga amasomo atandukanye ari mu byiciro bya Electronic na Computer arimo: gukora esitarasiyo amashanyarazi, Gukanika Radio, telefoni, television ,Computer hardware and software, Networking, Cctv camera system Ndetse bagatanga n'amahugurwa kubimenyereza umwuga wa tekinike.

Amashusho:

Ikindi kandi n'uko hari abahigira basoza bagabwa akazi.

Amafoto:







Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments