Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, Nibwo umugabo witwa Shumusho Theoneste wo mu karere ka Rwamagana yapfiriye mu Bitaro by'akarere ka Rwamagana nyuma yo gufatwa n'indwara y'amayobera
Abaturage batuye mu gace kamwe na nyakwigendera wari utuye mu Murenge wa Mwulire akagari ka Ntunga mu mudugudu wa Karuzigura, batangarije BTN ko yajyanwe kwa muganga kuri uyu wa Kane nyuma yo gufatwa n'uburwayi budasanzwe abagize umuryango we ku bufatanye n'ubuyobozi ndetse n'abaturanyi bahita bamujyana ku bitaro bya Rwamagana.
Gusa ku rundi ruhande hakaba n'abatangaje ko bakeka ko mbere yuko ajyanwa kwa muganga, ashobora kuba yari yanyweye imiti yica udukoko bituma ubuzima bwe butamworohera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwulire, ZAMU Daniel ku murongo wa telefoni, yatangarije BTN ko amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera, bayamenye ku wa kane nyuma yuko apfuye gusa ariko ku kijyanye n'icyamwishe kitaramenyekana kuko batarakora raporo ya muganga.
Agira ati" Nibyo koko amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera twayamenye ejo ku wa Kane nyuma yuko afashwe n'uburwayi akajyanwa kwa muganga kubwo amahirwe make agahita apfa. Kugeza ubu icyamwishe ntikiramenyakana bitewe nuko tutarakira raporo ya muganga ibivuga".
Gitifu ZAMU waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yavuze ko ubuyobozi buri bube hafi umuryango cyane ko uwapfuye yari ingirakamaro ndetse anasaba abaturage kujya birinda gukwirakwiza amakuru y'ibihuha, aho ni nyuma yuko hari abavuze ko yiyahuye akoresheje imiti yica udukoko kandi ntagihamya bafite.
Andi makuru BTN yamenye ni uko mu myaka isaga itanu itambutse, yaje guhagarika akazi bitewe nuko atari akibasha kuzuza inshingano ze nyuma yuko afashwe n'uburwayi bwo mu mutwe aho bwamugoraga cyane agacanganyukirwa rimwe na rimwe akaba yakwiruka ku misozi noneho aza kwifatira umwanzuro wo kugahagarika burundu akomereza mu yindi mirimo nk'ubucuruzi bushingiye ku buhinzi n'ubworozi.
Shumbusho Theoneste waranzwe no kurwanira ishyaka abana bavuka mu karere ka Rwamagana kugirango bijye mu buryo butagoranye urugero ni nkaho yabashakiraga imishinga ibafasha irimo Uyisenga n'Imanzi, AEE Rwanda,...yakoreye ibigo bitandukanye mu karere ka Rwamagana, birimo G.S Mwulire I.
Nyakwigendera akaba apfuye asize umugore bari bafitanye abana babiri, umurambo we ukaba uri mu buruhukiro bw'ibitaro bya Rwamagana.
Like This Post?
Related Posts